Kivu y’amajyaruguru: Manzi Willy yerekanye ko ubuyobozi bufite indangagaciro bushoboka

Mu gihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ruswa yamaze kuba umuco usanzwe, aho abaturage bamaze kurambirwa n’imiyoborere ishingiye ku nyungu z’abantu ku giti cyabo, hari inkuru yagaragaye i Goma itanga icyizere. Ni inkuru y’umuyobozi wahisemo kugira ubunyangamugayo aho abandi bashishikajwe no kwikubira: Manzi Willy, visi guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.

NB: If you need a website for a church, company, blog, e-commerce, or NGO, contact us via WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church websites are free.

Ibi byabaye ubwo itsinda ry’abantu ryasuraga Manzi, nk’uko bigenda kenshi abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bamaze kumenyera ko kugira ngo ibyo bifuza bigerweho, bagomba “gushyira akantu” abayobozi , ni ukuvuga amafaranga yiswe impano ariko agamije gushaka uko haboneka ubufasha, imvugo nziza, cyangwa inyungu zihuse. Ibi bikorwa bimaze kuba umuco mubi, aho abaturage batekereza ko kugira ngo ubuyobozi bubumve, ari ngombwa kubanza kuguza cyangwa gutanga ruswa.Ariko si ko byagenze kuri Manzi.

iyi akaba ari ya ruswa bari bagerageje kumuha bayihinduriye inyito

Mu minsi yashize, Manzi yakiriye itsinda ry’abantu bari baje kumusura mu rwego rw’ibiganiro bisanzwe. Nk’uko bisanzwe mu muco wabaye akarande, aba bashyitsi basize inyemezabwishyu y’“impano” y’amafaranga. Nta kintu basobanuye, kuko muri RDC bimaze kuba ibisanzwe: ruswa ihabwa mu izina ry’impano.Ariko Manzi ntiyabibonye nk’impano. Byaramutunguye, ndetse yumva ko bidakwiriye. Ku bw’ubunyangamugayo bwe, yahise afata icyemezo kidakunze kubaho: ayo mafaranga uko yakabaye yose yayashyize kuri konti ya C.S. Simba, ishyirahamwe ry’abaturage ryunganira ibikorwa by’iterambere muri Goma. Ntibyahagarariye aho: yategetse abakozi be gushakisha abo Bantu bagize uruhare mu kuyatanga, kugira ngo babagezeho inyemezabwishyu y’amafaranga yatanze ku mugaragaro.Ubu butwari si ibintu bisanzwe muri RDC.

Ubusanzwe amafaranga nk’ayo ajya mu mufuka w’umuyobozi cyangwa agakoreshwa mu nyungu ze bwite. Ariko Manzi yahisemo gukora ikinyuranyo, ashyira imbere inyungu rusange, ubunyangamugayo, n’icyizere cy’abaturage.bice byamaze kubohorwa, aho M23 n’AFC yagaruriye amahoro n’umutekano abaturage, ubuyobozi bwarahindutse. Nta muyobozi, umusirikare cyangwa umupolisi w’izi nzego usaba amafaranga kugira ngo uhabwe uburenganzira bwe. Abaturage bavuga ko bumva bisanzuye, batakigira ubwoba bwo kwegera abayobozi cyangwa gutakamba ku burenganzira bwabo.

Manzi ntiyigira igihangange, Yakira abaturage bose buri wa Kabiri na wa Kane, nta gahunda yasabwe, nta rwitwazo. yakira aboro n’abakire kimwe, yumva ibibazo byabo, agatanga ibisubizo. Ni umuyobozi ubereye abaturage, utari hejuru yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *