Abantu bose barufungiye inzira? Nyuma y’uko u Burundi na RDC bifungiye inzira u Rwanda, ubu rwamaze kuyibona mu bihugu 12 bishya

Mu gihe bamwe mu bategetsi ba RDC bashimishwa no kuvuga ko “u Rwanda rufungiwe inzira,” ibimenyetso bifatika birerekana ko ahubwo igihugu cyateye intambwe ikomeye mu kongera imikoranire n’ibindi bihugu by’isi.  

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, ubucuruzi (E-Commerce), cyangwa NGO,
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

U Rwanda rwashimangiye ubudasa mu miyoborere n’ubushishozi mu kubaka umubano n’amahanga, aho rumaze kwemererwa gukorana n’ibihugu bishya 12 mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere. 

Ibi byemejwe ku mugaragaro n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame mu Village Urugwiro.  

Muri iyo nama hemejwe amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’u Rwanda na Guverinoma z’ibihugu 12 aribyo: Eswatini, Guinée, Liberia, Malawi, Mali, Zimbabwe, Georgia, Pologne (Poland), U Bufaransa, Oman, Suriname, na Canada. 

Ibi bihugu bihagarariye imigabane ine itandukanye: Afurika, Uburayi, Aziya n’Amerika, bikaba bigaragaza ko u Rwanda rukomeje kwagura inzira z’iterambere ry’ubukungu binyuze mu buhahirane n’amahanga, hatitawe ku mbogamizi z’akarere. 

Mu bihe byashize, Perezida Kagame yakunze gusaba Abanyarwanda gutuza no gukora, agira ati: “Mugire umutuzo mukore akazi kanyu.” Aya magambo, bamwe bayafata nk’inyito isanzwe, ariko imiyoborere ye iragaragaza ko aba afite aho abishingira. 

Nubwo hari ibihugu byafashe icyemezo cyo gufunga inzira z’indege ziva cyangwa zijya mu Rwanda, harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Repubulika y’u Burundi, ntibyabujije u Rwanda gukomeza gushaka amahirwe mashya no kwagura ubushobozi bwarwo ku rwego mpuzamahanga. 

Kuva mu mwaka wa 2022, RDC yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bya RwandAir ku butaka bwayo, ndetse no mu kirere cyayo, ivuga ko ari ku mpamvu z’umutekano muke. Ibi byakurikiwe n’imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya RDC, aho M23 imaze igihe ugenzura Umujyi wa Goma na Bukavu. 

U Burundi nabwo bwakomeje kwifata nk’aho buhagaritse ubufatanye bukomeye n’u Rwanda, nubwo bitoroshye kubona ibisobanuro birambuye bishingiye ku mategeko mpuzamahanga. 

Nubwo ibyo bihugu byombi bifite umubano mubi n’u Rwanda, isoko mpuzamahanga ryo ntiryafunze imiryango. Ahubwo rirakomeza kwaguka, rirerekana icyizere rishingira ku miyoborere y’igihugu n’icyerekezo cyacyo. 

Kuba RwandAir yongereye inzira nshya mu bihugu 12 bikomeye ku isi, ni igihamya y’uko u Rwanda rudaheranywe n’intambamyi z’akarere. Ni icyizere ku baturage bifuza gukomeza kubona akazi, ubukungu buzamuka n’iterambere rirambye. 

Kuba igihugu gikomeje kwemera gukorana n’u Rwanda muri iyi minsi bitoroshye, byerekana ko n’ubwo abakeka ko “inzira zose zafunzwe ku Rwanda”, u Rwanda rugenda ruyishakira ahandi, kandi ntirusubira inyuma. 

Uretse ayo masezerano mashya, Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki nshya yo gusangira amakuru hagati y’inzego za Leta mu buryo bwizewe, bwihuse kandi bwubahirije amategeko. Yemeje kandi ingamba zo guteza imbere ishoramari ry’abikorera, kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga no kunoza imicungire y’imishinga Leta ishoramo imari. 

Byongeye kandi, yemeje raporo ngarukagihe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’iteka rya Minisitiri rigena uburyo Leta ishobora kwishingira umwana cyangwa gutuma umuntu aba umubyeyi w’uwo atabyaye mu buryo bwemewe n’amategeko. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *