Abasirikare ba AFC/M23 mu nzira zerekeza i Kinshasa nyuma y’ibyatangajwe na Bertrand Bisiimwa

Nyuma y’igihe kinini abatuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barambiwe akarengane, ubukene, ivangura n’ubuyobozi bwa bwananiranye, Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko igihe cyo gutegereza impinduka cyarangiye.  

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, ubucuruzi (E-Commerce), cyangwa NGO,
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Mu ijambo ryumvikanisha ubwitange n’ubutwari, Perezida w’iri huriro, Bertrand Bisimwa, yavuze ko AFC/M23 itakiri mu gihe cyo gusaba amahoro leta ya Kinshasa, ahubwo yahisemo inzira yo kubohora igihugu cyari cyarigaruriwe n’agatsiko.  

Ati: “Nta bisubizo turi gusaba leta ya Kinshasa. Urwego rwo gusaba twararurenze. Ubu turi abantu babohora ahaboshywe.”  

Yongeyeho ko AFC/M23 idafite urutonde rw’ibyo isaba Leta ya Kinshasa, ahubwo izakemura ibibazo biri mu gihugu, hakoreshejwe ibiganiro n’ushoboye kubyumva cyangwa hakoreshejwe imbaraga mu gihe bibaye ngombwa.  

Aya magambo ya Bertrand Bisimwa asobanuye ko abasirikare ba AFC/M23 bari mu myiteguro yo kwerekeza i Kinshasa mu rugamba rw’ukuri rwo gukuraho ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, bwashyize igihugu mu mwijima n’amarira y’inzirakarengane.  

Mu gihe Kinshasa ikomeje kwikanga igitutu cy’ihuriro AFC/M23, amajwi menshi y’abaharanira impinduka akomeje gukoranira mu bice byabohowe. Muri bo harimo na Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika, wakiriwe i Goma n’abayobozi b’ihuriro nk’intwari ya rubanda.  

Corneille Nangaa, Umunyamabanga mukuru w’ihuriro, yavuze ko kugaruka kwa Kabila ari ikimenyetso gikomeye ko Goma yabaye igicumbi cy’impinduramatwara.  

Ati: “Kabila yagarutse mu gice cy’igihugu kidakandamiza abanyapolitiki, kidahanisha abantu urupfu, kidashinjanya amoko n’urwango. I Goma hari ubwisanzure, demokarasi, no guharanira ukuri.”  

Col Willy Ngoma, Umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, yemeje ko AFC ibona Kabila nk’umusirikare wa rubanda, wakomeje kuba hafi y’abaturage mu gihe abandi bayobozi bari mu kwinezeza, ubusambo n’urusobe rwa ruswa no gutoteza abaturage.  

AFC/M23 ntiyigeze ihisha intego yayo: kubohora abaturage ba Congo bari barashinyaguriwe imyaka myinshi, ndetse no gushyiraho ubutegetsi bufite icyerekezo, bugendera ku mahame y’ubutabera, ubumwe n’umutekano.  

Iri huriro rimaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ibikorwa bifatika ryakoye mu bice ryafashe bya Rutshuru, Masisi na Goma, rigasubiza abaturage amahoro, rikabaha serivisi z’ibanze ndetse rigahagarika impfu za hato na hato zarangwaga muri ibyo bice.  

Mu butumwa bwe bwa vuba, Nangaa yagize ati: “I Goma ni ho hatangiriye urugendo rwo kubaka Congo nshya. Twahagurukiye kurwanya agatsiko kigaruriye ubutegetsi i Kinshasa, gakoresha urupfu, ruswa n’ivangura mu guhonyora uburenganzira bw’abaturage.”  

AFC/M23 yashimangiye ko i Kinshasa ariho hakurikira, kuko abaturage bose b’iyo mijyi na bo bafite uburenganzira bwo kwishyira bakizana, bakavugira hamwe ko igihe cy’uburetwa no kubeshywa cyarangiye.  

Nubwo ibitangazamakuru bimwe bikomeza kugerageza gucecekesha ukuri, abaturage ba Congo batangiye kumva ijwi ry’impinduka, bafungura imitima ku gitekerezo cy’uko igihugu cyabo gishobora kongera kuba cyiza, kirangwa n’ituze, uburinganire n’ubwumvikane.  

Mu gihe amahanga yakomeje kugenda biguru ntege mu gukemura ikibazo cya Congo, AFC/M23 yiyemeje kudategereza ko ukuri kuzanwa n’abandi, ahubwo irakomeza urugamba rwo kubohora igihugu n’abagituye.  

“Goma ntabwo ari iherezo, ahubwo ni intangiriro. Kinshasa nayo igiye kugera ku ibohorwa ryayo,” ni amagambo yagarutsweho kenshi na bamwe mu bayobozi b’iri huriro. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *