Sergent Major Fiston Murwanashyaka na Caporal Eliakim Niyitegeka, bombi bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bagiye guhabwa igihembo cyihariye na Loni, nk’ishimwe ku bwitange n’ubutwari bagaragaje mu butumwa bwo kugarura amahoro, aho banahasize ubuzima.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Ibihembo bizatangwa ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2025, mu muhango uzabera ku cyicaro gikuru cya Loni i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko byatangajwe na Loni ku wa Kabiri, aba basirikare bombi bazahabwa Umudali wa Dag Hammarskjöld.
Ni igihembo kigenerwa abarinda amahoro bagaragaje ubwitange budasanzwe, by’umwihariko abapfiriye mu butumwa bwa Loni. Bombi baguye mu bikorwa bya MINUSCA, ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.
U Rwanda rufite hafi abasirikare n’abapolisi 5,900 mu butumwa bwa Loni, rukaza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu gutanga umubare munini w’abarinda amahoro.
Muri abo, 660 ni abagore, bakorera mu bice bitandukanye birimo Abyei (ku mupaka wa Sudani na Sudani y’Epfo), Repubulika ya Centrafrique, n’ahandi muri Sudani y’Epfo.
Mu birori byo gutanga ibi bihembo, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, azabanza gushyira indabo ku rwibutso rw’abarinda amahoro barenga 4,400 bapfiriye mu kazi kuva mu mwaka wa 1948.
Azakurikirwa n’umuhango nyirizina uzabera mu cyumba cy’inama y’ubuyobozi bwa Loni, aho hazatangirwa Umudali wa Dag Hammarskjöld ku barinzi b’amahoro 57 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili bapfiriye mu butumwa bwa Loni mu mwaka ushize.
António Guterres kandi azatanga ibihembo byihariye ku bagore bahize abandi mu kazi ko kugarura amahoro.
Muri bo harimo Squadron Leader Sharon Mwinsote Syme wo muri Ghana, ugiye guhembwa nk’umugore w’indashyikirwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu ngabo, ndetse na Superintendent Zainab Gbla wo muri Sierra Leone, uzahabwa igihembo cy’umupolisi w’umugore witwaye neza kurusha abandi mu mwaka ushize.
Aba bombi bakorera mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu gace ka Abyei (UNISFA).