Mu misozi y’amahinda ya Minembwe, Uvira Na Fizi, aho urusaku rw’amasasu rwagiye rusimbura indirimbo z’ubukwe n’amasengesho y’amahoro, havuye ijwi rituje ariko ryimbitse. Ni indirimbo yitwa “Afande Atazatugaya”, yahimbiwe kunamira, guha icyubahiro no gukomeza Abanyamulenge Bari mu nzira y’icuraburindi ry’akarengane.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Iyi ndirimbo, yahimbwe n’umuhanzi Gentil, ntiyaje nk’izindi zifata amagambo agasohoka mu ndirimbo gusa. Ni ijwi ry’imbere mu mitima y’abasigaye, ururimi rw’amarira n’icyizere, kandi iryo jwi rihamagarira isi yose kuzirikana intwari zitanze batavuze menshi. Muri bo, haravugwamo uwitangiye rubanda kugeza ubwo ahasize ubuzima: Nyakwigendera General Makanika.
Mu gihe benshi mu bayobozi bacecekaga cyangwa bagakomeza kurebera, General Makanika yahagurutse nk’umurinzi w’abatagira kivurira. Yabaye igitambo, yitanga nta shiti mu kurengera Abanyamulenge, by’umwihariko mu gihe isi yose yari yarababaye nk’abatarabaho.
Indirimbo iramutaka mu buryo bwicisha bugufi: “Afande we ntuzatugaye, twarabaye, twarabuze, ariko twagize uwo twiringira…”Aha, “Afande” si undi, ni General Makanika, uvugwa nk’umusirikare utarwaniye indonke, ahubwo waremeye gukingira izuba imbaga yari yarasizwe.
Nubwo yitabye Imana, amakuru n’amateka ye baracyayabika mu mitima nk’inkoramaraso y’intwari.
Gentil, binyuze mu magambo yuzuye umuco, ubupfura n’ubutumwa, ahuje umuziki n’ukuri ku mateka yihishwe mu gihishe. Nta guhigika abandi, nta guharabika, ariko hari agahinda gaherekejwe n’icyizere, nk’uko bigaragara mu magambo agira ati: “Waduhagurukiye igihe twari twaribagiranye, igihe n’amarira yacu atari akivugwa… ariko n’iyo wapfuye, ubutwari bwawe ntibwigeze bupfana nawe.”
Gentil yita General Makanika nk’umubyeyi, nk’inshuti, nk’umuyobozi wabaye intwari kugeza ku musozo. Kandi koko, mu mateka y’i Kivu, hari amazina yagiye yandikwa ku nkuta z’inzu; ariko Makanika yanditswe mu mitima y’abaturage, aho amateka nyakuri azahora acumbitse.
Nubwo yavuye muri uru rugendo rw’abazima, General Makanika yasize urugero rufatika. Yatinyutse kugaragaza ko ubuyobozi butavukira mu biro ahubwo mu bikorwa, ko kwambara impeta za gisirikare bidahagije, keretse iyo zishyigikirijwe ku mitima ifite impuhwe.
“Afande Atazatugaya” ni indirimbo ifasha abari mu buhungiro, abahuye n’ihohoterwa, ndetse n’abananiwe kuvuga, kubona ijwi ribavugira. Ni n’indirimbo y’ishimwe, ku ntwari itigeze yirata, ariko yakoreye imbaga.
Iyo wumvise neza amagambo yayo, indirimbo ishimangira ko intwari zidapfa burundu. Zipfa mu mubiri, ariko ibikorwa byazo bigahoraho nk’urwibutso rutazima. “Uwapfiriye amahoro n’ukuri, aba yazize umugisha.”
Gentil ashimangira ko ubutwari butabarizwa mu mategeko y’ikirenga gusa, ahubwo bushingiye ku kwitangira abandi. General Makanika yagize ubushishozi, atinya akarengane kurusha urupfu, kandi Nubwo yapfuye yambaye ikuzo nk’intwari.
“Afande Atazatugaya” si indirimbo yo kumva gusa, ni ijwi ryibutsa isi ko hari abapfuye bitangiye abandi, ariko batibagiranye. Ni urwibutso rw’intwari nka General Makanika, watanze ubuzima bwe ku bw’abandi, ndetse yerekana ko umusirikare atarwana n’amasasu gusa, arwana n’akarengane, akavugira abacecekeshejwe, agahuza ibyamanyaguritse.
Gentil yanditse amateka mu bihangano. Abanyamulenge babibitse mu mitima nk’ububiko bw’amateka atari ay’amaganya gusa, ahubwo n’ay’icyizere, ko ubutwari bushobora gusimbura ubwoba, kandi ko izina ry’uwitanze rishobora guhinduka urufunguzo rw’amahoro y’ejo.