Alliah Cool n’umuririmbyi Rayvanny baraye bishimanye bikomeye mu kabari

Alliah Cool, umukinnyi wa filime w’Umunyarwandakazi, yagaragaye ari mu bihe by’ubusabane n’umuhanzi w’icyamamare Rayvanny mu birori byo kwishimira ubukwe bwa Juma Jux n’umugore we mushya, Priscilla Ajoke Ojo, umukinnyi wa filime ukomoka muri Nigeria. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, ubucuruzi (E-Commerce), cyangwa NGO,
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Ibi birori byabereye mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Tanzania, Dar es Salaam, bikurikirwa n’ijoro ry’imyidagaduro aho ibyamamare bitandukanye barimo Alliah Cool na Rayvanny barenze ku kwitabira gusa, ahubwo banaboneyeho umwanya wo kuryoherwa n’umuziki no kubyina. 

Amashusho yagiye hanze yagaragaje Alliah Cool na Rayvanny bari kumwe basabana, babyina ndetse bagirana ibihe by’urukundo n’akanyamuneza.  

Hari andi mashusho yagaragaje Alliah Cool atanga amafaranga (amadolari) mu buryo bwo kugaragaza ibyishimo, ayashyikiriza Kevin Kade, umuhanzi w’Umunyarwanda nawe wari muri ibyo birori, ari kumwe n’abandi barimo Abraham Da Holly, umushyushyarugamba ukomeye muri Tanzania. 

Alliah Cool, usanzwe afitanye ubucuti bwa hafi na Juma Jux, yari mu batumirwa b’ingenzi muri ubu bukwe. Ni umwe mu bo uyu muhanzi wubatse urugo yahisemo gutumira by’umwihariko. 

Kevin Kade, wari uherutse kugaragara muri Uganda ashyigikiye igitaramo cya The Ben, nawe ntiyatanzwe muri ibi birori byo kwizihiza urugo rushya rwa Juma Jux, byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye. 

Ubukwe bwa Juma Jux na Priscilla bwabereye muri Nigeria ku wa 17 Mata 2025, ariko bukurikirwa n’ibirori by’umunezero n’imyidagaduro byabereye muri Tanzania ku wa 28 Gicurasi 2025. 

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Juma Jux yavuze ko yari yifuza ko kimwe mu birori by’ubukwe bwe byabera mu Rwanda, igihugu cya mbere yahuriyemo n’uwo bashakanye, ariko ntibyakunze kubera impamvu zitandukanye. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *