Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryahuye n’akaga gakomeye nyuma yo gusanganira imirwano y’akanya gato na Twirwaneho na M23, ku wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025, mu misozi ya Rurambo, mu gace kazwi nka Majaga gaherereye muri Localite ya Gahororo.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage bo muri ako gace, iyi mirwano yatangiye ahagana saa saba z’amanywa, ikaba yarabereye mu duce dutuwe twegeranye n’imisozi ya Gahororo. Nubwo imirwano yamaze igihe gito, ngo yari ifite ubukana bukomeye.
Umwe mu baturage uhatuye yagize ati: “Ejo mu Majaga habereye imirwano ikomeye hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Leta. Nubwo yamaze akanya gato, yahitanye benshi kandi hasanzwe n’intwaro zikomeye.”
Amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’abatangabuhamya bakurikiranye iyo mirwano, avuga ko igice cy’ingabo za Leta cyatakaje byinshi, harimo n’intwaro ziremereye zirimo Mashine Gun ndetse n’imbunda eshatu zo mu bwoko bwa AK-47, izindi zigaruriwe na Twirwaneho nyuma yo gutsinda iyo mirwano.
Hari kandi amakuru avuga ko umwe mu bayobozi ba Mai Mai, uzwi ku izina rya General Rukemeta, yaba yaraguye muri iyo mirwano. Gusa hari andi makuru avuga ko yaba yakomeretse cyane aho gupfa, nubwo ibyo bikomeje kugibwaho impaka.
Iyi ntambara ije ikurikira indi yabaye mu cyumweru gishize mu duce twa Kageregere n’inkengero zatwo, aho M23 na Twirwaneho bikomeje kwagura uuce bigaruriye.
Ubu, nk’uko bitangazwa n’abaturage ndetse n’abasirikare bo mu nzego za gisivili bagerageza kugenzura umutekano, umutwe wa Twirwaneho ukomeje kugenzura hafi ya teritwari yose ya Rurambo, naho ingabo z’u Burundi, iz’igihugu cya Congo (FARDC), n’umutwe wa Gumino bafite uduce duto barimo gukomeraho.
Ibi byose bikomeje gushimangira isura y’umutekano mucye ugaragara mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo, aho impande zitandukanye zikomeje kurwanira ibice by’ingenzi ku butaka bwa Congo, mu gihe abaturage b’ako karere bakomeje guhura n’ingaruka z’imirwano irimo gutwara ubuzima, ubutunzi n’icyizere cy’amahoro.