Mu gihe yaherukaga kuvugira imbere y’itangazamakuru ko naramuka atsinze amatora ya Perezida azatangiza intambara ku Rwanda akarugira intara ya 27 ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba, we ubwe ashobora gufungwa mu minsi ya vuba azira icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Ibi byatangajwe nyuma y’aho, ku wa 21 Gicurasi 2025, Umushinjacyaha Mukuru Firmin Mvonde yandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe, amusaba ko Minisitiri Mutamba yakwamburwa ubudahangarwa kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika mu mushinga wo kubaka gereza nshya ya Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, umushinga wose wari ufite agaciro ka miliyoni 29 z’amadolari.
Mu kwisobanura imbere y’urukiko i Kinshasa kuri uyu wa 26 Gicurasi, Mutamba yagaragaje ko adateze gutinya gufungwa. Yahise atunga agatoki Umushinjacyaha Mukuru Mvonde ko ari “umumafiya” wahoze ashyigikiye Perezida wacyuye igihe, Joseph Kabila.
Ati: “Mubabwire ko yahoze mu itsinda ry’aba-mafia bashyigikiye Kabila. Yashatse kunsebya. Mubabwire ko imana y’abakurambere banjye ikomeye kurusha iyabo. Sintinya gufungwa, nditeguye!”
Yakomeje avuga ko ari we uzabaruza imitungo ya Mvonde ndetse agategeka iperereza ku mutungo w’uyu Mushinjacyaha, uvugwaho gutunga inzu y’agaciro k’ibihumbi 900 by’amayero mu Bubiligi atabisobanura.
Ni intambara y’amagambo imaze igihe hagati y’aba bombi, aho umwaka ushize Mutamba yasabye ko Mvonde akurikiranwa n’inzego z’iperereza.
Minisitiri Mutamba, uherutse gushimangira ko aramutse atsinze amatora ya Perezida wa RDC yazatera u Rwanda akarugira igice cy’igihugu cye ndetse akanategeka itabwa muri yombi rya Perezida Kagame, ari kwitwara nk’umuntu uri hejuru y’amategeko.
Ku wa 9 Nzeri 2023, ubwo yatangaga kandidatire ye ku mugaragaro, yatangaje ku mugaragaro ko natsinda amatora “azatangiza intambara ku Rwanda” ku mpamvu zo gukemura umutekano wo mu Burasirazuba.
Ati: “Igihugu cyanjye kizatera u Rwanda, kirwomeke kuri RDC ku buryo ruzaba intara ya 27,”
Uyu murongo wa politiki utarigeze ushyigikirwa n’inzego mpuzamahanga, wakunze kugaragara nk’ubushotoranyi bwuzuye igitugu n’ubusesenguzi buke ku mategeko mpuzamahanga.
Kuri ubu, Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yamaze gushyiraho Komisiyo yihariye igamije gusuzuma niba koko Minisitiri Mutamba akwiye kwamburwa ubudahangarwa. Naramuka abwambuwe, azitaba urukiko nk’umuturage usanzwe.
Nubwo yiyita umucunguzi w’Abanye-Congo n’umurwanyi wa ruswa, Minisitiri Mutamba arimo gusobanura uburyo miliyoni 19 z’amadolari ya Leta zanyerejwe mu mushinga wa gereza utigeze ushyirwa mu bikorwa uko byari byitezwe.
Mu mwaka ushize kandi, ni we wahagaritse by’agateganyo Mvonde nyuma y’aho abashinjacyaha n’abapolisi bateye urugo rw’abadipolomate b’Abafaransa, bashakamo abantu bakekwaho ibyaha. Icyo gikorwa cyabaye isoko y’amakimbirane hagati y’inzego z’ubutabera.
Mu gihe umunsi ku wundi hagenda higaragaza ibikorwa bishingiye ku kwihimura hagati y’abategetsi b’inkorokoro mu nzego z’ubutabera, ikibazo gikomeye kirimo kubazwa n’abaturage n’itangazamakuru ni: “Ese uwiyemeje gufata Kagame na Kigali azasoza umwaka ataragezwa imbere y’ubutabera bw’igihugu cye?”
Mu gihe bizagaragara ko ahamwa n’ibyaha, Constant Mutamba ashobora kuba umwe mu bayobozi ba mbere muri guverinoma ya Tshisekedi bakurikiranyweho ruswa ku rwego rwo hejuru, kandi ibi bikaba bishobora kumuhitana mbere y’uko n’amatora abaho.
