Bitunguranye mu Mujyi, Abajura batoboye urusengero banywa divayi barya n’imigati yo guhazwa

Mu karere ka Kirinyaga, mu gihugu cya Kenya, haravugwa igikorwa cy’ubujura kidasanzwe cyabereye mu rusengero rwa ACK St. Matthew’s Mutithi Church, aho abajura binjiye nijoro bagasahura ibikoresho, banatinyuka kunywa divayi n’imigati byari bigenewe amasakaramentu. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, ubucuruzi (E-Commerce), cyangwa NGO,
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Iri sanganya ryagaragaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri ubwo itsinda ry’abaririmbyi rigeraga ku rusengero, bagatungurwa no gusanga piano bakoresha yaribwe. Ibyo byatumye bahita batabaza ubuyobozi bw’urusengero. 

Eliud Githaka, umuyobozi wungirije w’urusengero, yavuze ko iki gikorwa cyateye ubwoba n’agahinda abakirisitu, avuga ko ari ibintu bitari byarigeze bibaho mbere. 

Abaturage batuye hafi y’urusengero bakeka ko umuzamu w’ijoro ashobora kuba yari asinziriye ubwo ibyo byabaga, kuko ngo nta kintu na kimwe yari yabonye cyangwa yumvise.  

Umuturage umwe yabwiye itangazamakuru ati: “Biragaragara ko umurinzi yasinziriye, kuko nta na kimwe yatubwiye ku bijyanye n’iyi nkuru.” 

Polisi yageze aho ibyaha byabereye mu ijoro ryo ku wa Mbere, itangaza ko yatangiye iperereza rigamije kumenya ababigizemo uruhare ndetse n’impamvu yabyo. 

Ubuyobozi bw’urusengero bwatangaje ko bugiye guhindura uburyo bucunga umutekano, butangaza ko buzashyiraho itsinda ry’abashinzwe umutekano imbere mu rusengero aho kuguma kwizera umurinzi umwe. 

Buti: “Twabonye ko umutekano udakwiye gushingira ku muntu umwe, tugomba gukomeza gushakira ibisubizo birambye.”  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *