Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ritazigera rireka kuyobora igihugu, kuko ryakigezemo binyuze mu rugamba rukomeye.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Ibi yabivuze ku wa 27 Gicurasi 2025, ubwo iri shyaka ryari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Komine Musigati.
Mu ijambo rye, Ndayishimiye yagize ati: “Igihugu twagifashe turushye, cyaratugoye, ntitwakwemera kukirekura kuko twagifashe tuvuye kure.’’
Yavuze ko mbere y’uko CNDD-FDD ifata ubutegetsi, u Burundi bwari mu kavuyo, ariko ko ubu bubatse igihugu gifite demokarasi n’umutekano.
Yongeraho ko u Burundi bukomeje kubahwa n’amahanga, ndetse n’Abarundi baba hanze y’igihugu bagiye bahabwa agaciro kurushaho.
Nubwo Ndayishimiye yifuza ko ishyaka rye riguma ku butegetsi, imyaka 20 CNDD-FDD imaze iriyobora ntiyahinduye byinshi ku mibereho y’abaturage.
U Burundi buracyugarijwe n’ibibazo bikomeye birimo ibura rya peteroli rimaze imyaka irenga itatu, ikibazo cy’isukari, izamuka rikabije ry’ibiciro ku bicuruzwa by’ibanze, n’ikibazo cy’amadevize kidakemuka.
Ibi byose bikomeje gushyira u Burundi mu mwanya w’ibihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi.