Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuvugisha benshi nyuma y’ubutumwa yashyize ku rubuga rwa X, aho yatangaje ko atumva impamvu igihugu cy’u Budage cyohereje Ambasaderi mugufi kurusha abandi muri Uganda, nyamara kiri mu bihugu bya mbere bizwiho kugira abaturage barebare.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Mu butumwa bwe bwo kuri uyu wa Mbere, Gen. Muhoozi yagize ati: “Nkurikije amateka, Abadage ni bantu bari bakwiye kuba aba kabiri barebare mu Burayi. Nyuma y’Abaholandi, banywa amata nkatwe (Bahima, Batutsi na Dinka). None, kuki ku Isi ari twe boherereje Umudage Mugufi kurusha abandi kugira ngo aduhagararire hano nka Ambasaderi?”
Ubu butumwa bwatunguye benshi, bamwe babufata nk’ubusetsa, abandi babwita gutera urujijo ku mibanire y’ibihugu.
Ni amagambo yaje mu gihe umubano hagati ya Uganda n’u Budage utameze neza nyuma y’uko Igisirikare cya Uganda gitangaje ko giciye umubano n’Ambasade y’u Budage muri icyo gihugu.
Ambasaderi w’u Budage muri Uganda, Mathias Schauer, wagarutsweho na Gen. Muhoozi, ashinjwa na UPDF gushyigikira amashyaka n’imitwe yitwaje intwaro itavuga rumwe na Leta, birimo ishyaka NUP (National Unity Platform) rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.
Colonel Chris Magezi, Umuvugizi wa UPDF, aherutse gutangaza ko zimwe muri Ambasade z’ibihugu by’i Burayi zirimo gutera inkunga ibikorwa bigamije kwica amategeko y’amatora, anavuga by’umwihariko Ambasaderi Schauer nk’umwe mu baterankunga b’iyo mitwe.
U Budage ntiburagira icyo butangaza ku magambo ya Gen. Muhoozi cyangwa ku birego bikomeje kuvugwa na UPDF.
Gusa, bamwe mu basesenguzi bavuga ko ibi bishobora gusubiza inyuma umubano w’ibihugu byombi, byari bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ubufatanye mu iterambere no mu bikorwa bya gisirikare.
Si ubwa mbere Gen. Muhoozi agaragaje imvugo zidasanzwe ku rubuga nkoranyambaga, byatumye bamwe bamugaya naho abandi bamubona nk’umuyobozi utinya kuvuga ibyo atekereza.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe mu mwaka wa 2026, kandi icyizere cy’uko azaba mu mutuzo cyatangiye kuyoyoka nyuma y’igitutu gikomeje gutangwa n’impande zitandukanye.

