Ubuyobozi bw’ihuriro rya AFC/M23, ririmo M23 na Twirwaneho, bwatangaje ko abasirikare ba M23 biteguye gufata umujyi wa Uvira, aho Leta ya Congo Kinshasa yahimuriye ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Ibi byatangajwe na Dr. Oscar Barinda, Umuvugizi wungirije wa AFC/M23 mu bya politiki, mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa BMC Africa.
Muri icyo kiganiro, Dr. Barinda yabajijwe icyo bashobora gukora ngo bafashe abaturage b’umujyi wa Uvira n’Abanyamulenge bo mu turere twa Rugezi, Cyohagati, Minembwe, Mikenke na Rurambo, bakomeje guhura n’ibitero bihoraho, haba ku manywa ndetse no mu ijoro.
Mu gusubiza, yavuze ati: “Icyo nabwira abavandimwe bo muri Minembwe ni uko igihe kigeze, nk’uko inkono ihira igihe. Umuriro uri kwaka kandi si kera tuzabasanga.”
Yatanze urugero rw’igihe bari bagikambitse mu mashyamba, aho bavugaga ko bazafata umujyi wa Goma ariko abaturage ntibabyemere, nyamara nyuma byaragaragaye.
Dr. Barinda yemeje ko n’ubu hari icyizere gikwiye kugirirwa, cyane cyane ko ari abantu basenga, aboneraho no gushishikariza abaturage gukomeza kwizera.
Yagize ati: “Iminsi yo gufata Uvira irabaze.”
Yanahumurije Abanyamulenge avuga ko babazi neza, ko bifatanyije nabo muri ibi bihe bikomeye barimo, ari nayo mpamvu bagize uruhare mu gusohora itangazo ryamagana ibibakorerwa.
Yongeyeho ko bafite ubushake n’ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo, dore ko n’imiryango mpuzamahanga ngo nta kintu ibafasha.
Ati: “Abanyamulenge bamenye ko turi hafi kubatabara vuba.”
Ibi Dr. Barinda yabivuze mu gihe abaturage bo mu mujyi wa Uvira bamerewe nabi n’abasirikare ba Leta ya Kinshasa, hamwe n’ab’u Burundi, FDLR na Wazalendo, babambura ndetse bakabica.
Yanatangaje ko igihe bagezemo atari icyo gukomeza gusaba Leta ya Congo ngo ikemure ibibazo biteza intambara mu Burasirazuba bw’igihugu, ahubwo ko bihagije biyemeje kubikemura ubwabo, Perezida Tshisekedi abyemera cyangwa atabyemera.
Amasangano y’amatsinda abarizwa mu ihuriro AFC/M23, arimo abasirikare ba M23 na Twirwaneho, akomeje kugenzura ibice binini by’Uburasirazuba bwa Congo. Leta ya Congo nayo igenzura bimwe mu bice bisigaye ariko ari bicye ugereranyije n’ibigenzurwa na AFC/M23.