Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2025, agace ka Mikenke gaherereye mu misozi ya Minembwe kongeye kwisanga mu mwuka w’intambara nyuma y’uko indege zitagira abapilote (drones) ziturutse ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’abambari bayo, zisasira ako gace ziturutse mu kirere.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage batuye muri ako karere, igisasu cya mbere cyagabwe n’iyo drone cyaguye ahagana saa munani n’igice z’ijoro, kigwa mu misozi iri hafi y’aho inka zororerwa, gicukura ubutaka ariko ntihatangazwa niba cyahitanye ubuzima bw’abantu cyangwa inyamaswa.
Ababonye ibyabaye bavuga ko izo drones zari zimaze amasaha make zigaragara mu kirere mbere yo gutera, ibintu bikomeje kubatera ubwoba no kwiheba.
Amakuru avuga ko izi drones zikoreshwa n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifashwa n’abambari bazo barimo abarwanyi ba FDLR, Ingabo z’u Burundi n’umutwe wa Wazalendo. Bivugwa ko izi drones zituruka i Kisangani, aho haba hari icyicaro gikuru cy’ikorwa ry’ibi bikorwa by’indege zitagira abapilote.
Akarere ka Minembwe gatuwe n’abaturage biganjemo Abanyamulenge. Mu myaka yashize, aba baturage bagiye bagabwaho ibitero bikomeye biturutse mu mitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya Kinshasa, babashinja kuba abimukira ndetse no gukorana na M23, ibintu abatuye Minembwe bahakana bivuye inyuma.
Ibi bitero bya drones si ubwa mbere bibaye. Mu byumweru bitatu bishize, izindi ndege zitagira abapilote zari zagabwe muri ako karere ariko icyo gihe nta kintu kinini byangije, uretse gusenya ubutaka no gutuma imisozi itenguka. Abaturage bavuga ko n’ubwo hadapfa abantu, izi ntambara zo mu kirere zisiga bataye ibyabo, bagasigara mu bwoba bw’icyakurikiraho.
Amakuru akomeje kuzenguruka avuga ko u Burundi na bwo buri muri gahunda yo gufasha Kinshasa gukoresha drones kurasa mu misozi y’AbaBanyamulenge.
Nubwo nta tangazo ryigeze ritangwa ku mugaragaro na Leta y’i Bujumbura, bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri aka karere bavuga ko hari ibimenyetso by’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’izi Leta ebyiri, mu rwego rwo kugera ku mugambi wo kurimbura amoko ashinjwa gukorana amwe n’amwe.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Leta ya Kinshasa yagiye igaba ibitero by’indege zitagira abapilote mu misozi ya Minembwe, nk’uko byagaragaye muri Gakangala n’inkengero zayo muri Gashyantare. Ibi bikorwa byafashwe nk’intangiriro y’ibihe bishya by’intambara ishingiye ku ikoranabuhanga, aho intwaro z’ikirere zisimbura amasasu asanzwe akoreshwa.
Ibi byose bikomeje gukorwa mu gihe ubuyobozi bw’ibanze n’ubwa gisirikare muri RDC butaragira icyo butangaza ku ngaruka z’ibi bitero. Hari impungenge ko ibintu bikomeje kujya irudubi, mu gihe nta bushake bugaragara bwo gushakira umuti wa politiki ibibazo by’amoko n’uburenganzira bw’abaturage b’i Minembwe.