Imirwano ikaze muri Rutshuru yasize AFC/M23 yigaruriye ibirindiro bikomeye bya FARDC.

Ku cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025, abasirikare bo mu Ihuriro rya AFC/M23, ririmo Twirwaneho na M23, bongeye kwerekana imbaraga zabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ubwo bafataga ibirindiro bikomeye by’ingabo za Leta (FARDC) mu gace ka Kahunga, muri territoire ya Rutshuru. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, ubucuruzi (E-Commerce), cyangwa NGO,
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Amakuru yizewe agera kuri KIVU PRIDE yemeza ko imirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uwo munsi, aho ingabo za Leta zahuriranye n’abasirikare ba AFC/M23 muri grupema ya Tongo, maze bazitsinda ku mbaraga.  

Iyi mirwano yahise ikwira no mu tundi duce, by’umwihariko Kahunga, aho habarizwaga ibirindiro bikomeye bya FARDC. 

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko bakangutse bumva urusaku rukomeye rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, urwo rusaku rukaba rwumvikanaga no mu duce twa Kirumba na Kagando, dusanzwe duturanye na Kahunga. N’ubwo amasaha yageze ku gicamunsi, amasasu yari akirimo kuraswa, bituma abaturage bari mu bwoba n’icuraburindi. 

Abatangabuhamya bemeje ko nibura abantu batanu bakomeretse, umwe muri bo ahita apfa azize ibisasu byaturukaga ku ruhande rw’ingabo za Leta. 

Nyuma yo gutsinda ku rugamba i Kahunga, abasirikare ba AFC/M23 bahise bakomeza gusatira ibindi bice nka Bambo n’ahandi hatatangajwe, nk’uko amakuru ava mu baturage n’abakurikiranira hafi umutekano muri ako karere abivuga. 

Ubu bwigenge bwa AFC/M23 burongera gushyira mu kaga ubusugire bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse bukongera umubare w’abaturage bari mu bwigunge no guhunga, aho benshi barimo kwerekeza mu duce batari bagerwamo n’imirwano. 

Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC bavuga ko uyu mwuka w’intambara ushobora gukomeza gufata indi ntera, cyane ko AFC/M23 ikomeje kwagura ibice igenzura, mu gihe FARDC n’abo bafatanyije bari kugaragara nk’ababuze icyerekezo. 

Ibi bibaye mu gihe umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko MONUSCO na EACRF, bakomeje kugaragaza intege nke mu kugarura ituze mu karere. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *