Khalfan yagarutse ku makimbirane ye Na Marina: “Nashatse gusibisha indirimbo, umutimanama urankomanga”
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Umuraperi Khalfan yongeye gutangaza uko yumvise ibintu byinshi nyuma y’amakimbirane yavutse hagati ye Na Marina, aho yamushinjaga kugerageza gusyigingiza igihangano bakoranye. Mu magambo yuje amarangamutima, Khalfan yavuze ko yari yatekereje gusiba burundu indirimbo “We Made It” yakoranye na Marina na Jay C, ariko akaza kwisubiraho bitewe n’uko amufata nk’umuvandimwe.
Iyi ndirimbo, yasohotse mu minsi ishize, niyo yabaye intandaro y’impaka zavugaga ko Marina yaba yarashatse kuyitambika igasigara inyuma, maze akihutira gushyira hanze indi ndirimbo ye bwite mu gihe kimwe. Khalfan ntiyahishe ko ibyo byamubabaje, agasanga bibangamiye umurimo bashyizeho imbaraga nk’abahanzi.
“Byarambabaje cyane. Naratekereje nti ‘reka nyisibe ku mbuga zose’, ariko umutimanama urankomanga. Numvise Marina nk’umuntu usanzwe ndi hafi, ndamwubaha kandi ndamufata nk’umuvandimwe. Sinashakaga ko igikorwa cyacu kiba igitambo cy’amakimbirane,” ayo ni amagambo yavuzwe n’umuhanzi Khalfan mu itangazamakuru.
Nubwo hatigeze hatangazwa ku mugaragaro ibivuye mu biganiro hagati y’impande zombi, Khalfan avuga ko atifuza ko iyi ndirimbo iba intandaro y’amakimbirane arambye, ahubwo ko yumva yahabwa agaciro nk’igihangano cyubakiye ku bufatanye no kwerekana impano nyarwanda.
Indirimbo “We made it” ikomeje kurebwa n’abatari bake kuri YouTube, ndetse imaze kuba imbonekarimwe mu zikunzwe cyane mu minsi yashize. Nubwo hari ibibazo byayikikije, abakunzi b’umuziki bavuga ko ari igihangano cyuje ubuhanga kandi cyerekana uko ubufatanye bushobora gutanga umusaruro mwiza.
Khalfan asoza avuga ko n’ubwo umuziki uhuza abantu, hari igihe n’amakimbirane avuka, ariko icy’ingenzi ari uko abahanzi bamenya kwicara bagakemura ibibazo mu bwumvikane.