Inkuru y’akababaro: Nyina wa Chriss Eazy Yitabye Imana Nyuma y’Iminsi Arwariye mu Bitaro

Mu gihe benshi bari mu byishimo by’ikiruhuko cy’impeshyi, umubabaro mwinshi wasakaye mu ruganda rwa muzika nyarwanda ubwo hatangazwaga Inkuru ibabaje y’urupfu rwa Nyina wa Chriss Eazy, umwe mu bahanzi bakunzwe Kandi bubashywe cyane muri iki gihe.

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, ubucuruzi (E-Commerce), cyangwa NGO,
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Nyakwigendera Yitabye Imana mu gitondo cyo wa Kane, tariki 13 Kamena 2025, aho yari Arwariye mu Bitaro bya Nyarugenge, aho yari amaze iminsi yitabwaho n’abaganga.

Nk’uko byemejwe na Junior Giti, usanzwe areberera inyungu za Chriss Eazy, ngo nyina w’uyu muhanzi yari yagaragaje ibimenyetso by’ubuzima bwiza mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwe, ariko bidatinze inkuru itunguranye irasandara nk’umurabyo.

“Yari amaze iminsi arwaye, ariko na nijoro yari yavuganye natwe atubwira ko ameze neza, ko mu gitondo ari butahe. Ntibyakunze… twakiriye inkuru iteye agahinda ko yitabye Imana.”Junior Giti

Iyi nkuru yaturikanye nk’ibisasu mu mitima y’abakunzi ba muzika, abafana, n’abamukurikiranira hafi ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangira guhuriza ku butumwa bwo guhumuriza uyu muhanzi uri mu rugendo rw’akababaro gakomeye.

Kuva inkuru y’uru rupfu yatangazwa, Instagram, X (Twitter), Facebook n’izindi mbuga zasakajweho amagambo yuzuye akababaro, abandi basangiza amafoto ya Chriss Eazy na nyina, yagiye asangizwa mbere mu bihe by’ishimire n’iterambere.

Umwe mu bafana yanditse ati: “Iyo mbonye uburyo wamukundaga, uko wamuhoraga hafi, n’uburyo yamwenyuraga iyo wari ku rubyiniro… sinabona amagambo. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Undi yagize ati: “iyo umubyeyi agiye, hari igice cy’umutima kiba gishegeshwe burundu. Komera Chriss, turi kumwe nawe.”

Amakuru yizewe yemeza ko nyina wa Chriss Eazy yari amaze iminsi micye arwaye, ndetse umuryango we wari uri hafi y’igitanda cye amanywa n’ijoro. Nubwo atigeze asangizwa itangazamakuru cyane, abamuzi bavuga ko yari umubyeyi wihariye mu rukundo no gushyigikira umuhungu we kuva akiri muto kugeza ubwo agiriye izina rikomeye.

Muri ibi bihe bikomeye, Chriss Eazy ari kumwe n’abagize umuryango we n’inshuti za hafi, barimo bagenzi be mu ruganda rwa muzika, abamukoreye indirimbo, n’abamufashije kugera aho ari.

Nta tangazo rirashyirwa ahagaragara ku bijyanye no gushyingura, gusa amakuru yizewe avuga ko hazatangazwa gahunda mu masaha cyangwa iminsi iri imbere, aho abafana n’inshuti bazahabwa uburyo bwo kumusezeraho bwa nyuma mu cyubahiro.

Nyina wa Chriss Eazy ntiyari gusa umubyeyi , yari igicumbi cy’urukundo, umutima w’akanyamuneza, indorerwamo ya mbere yabonagamo icyizere. Kugenda kwe ni icyuho gikomeye, kitazibagirana mu mutima w’umuhanzi, mu ruganda rwa muzika ndetse no mu buzima bw’abamukundaga.

Turihanganishije byimazeyo Chriss Eazy, umuryango we n’inshuti zabo bose. Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi ihe Chriss imbaraga zo guhangana n’ibi bihe bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *