Tehran, Irani, Indege z’intambara za Israel zarashe ku nyubako ikoreramo televiziyo ya leta ya Irani (IRIB), iherereye mu murwa mukuru Tehran, mu gikorwa gisanzwe nk’icy’intambara yo ku rwego rwo hejuru, cyakurikiye impuruza yasabwe abaturage kwimuka byihuse.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Iki gitero cyabaye nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Israel mu rurimi rw’Igiperise, asaba abatuye mu karere ka 3 k’uburengerazuba bwa Tehran kwimuka ako kanya, avuga ko hateganyijwe ibitero ku bikorwa-remezo bya gisirikare. Uyu muvugizi yanasobanuye ko ubuzima bwabo bwari mu kaga kubera ko hari ibikorwa by’ingabo za Irani byihishe mu nyubako zisanzwe z’abasivile.
Mu masaha yakurikiyeho, indege z’intambara za Israel zagabye igitero cyaguyemo umukozi WA IRIB, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Irani, Fars News. Uwapfuye ni Masoumeh Azimi, wari ushinzwe imirimo y’ubunyamabanga. Amakuru yatangazwaga Na televiziyo ya IRINN, ishami rya IRIB, yahagaritswe by’akanya gato ubwo ibiturika byumvikanye hafi ya studio, ndetse n’amatara agahita azima.
Sahar Emami, wari uyoboye ikiganiro cy’amakuru ubwo igitero cyabaga, yabashije kuvuga amagambo make mbere yo kuva kuri kamera agira ati:”Ibyo mwabonye ni ijwi ry’ubushotoranyi bugaragara bw’ubutegetsi bw’Abanyasiyoni kuri IRIB.”Hashize akanya gato humvikanye irindi turika rikomeye, ryarushijeho gutigisa inyubako. Icyo gihe amakuru yahise asimbuzwa incamake z’andi makuru, ariko nyuma y’iminota mike, ibiganiro bisubukurwa.
Brigadiye Jenerali Effie Defrin, umuvugizi w’ingabo za Israel, yavuze ko icyo kigo cy’itangazamakuru cyakoreshwaga n’ingabo za Irani mu bikorwa bya gisirikare, bikorerwa mu nyubako zisanzwe zifashishwa n’abasivile.
“Dushingiye ku makuru yacu y’iperereza, IRIB ntabwo yari isanzwe ari igitangazamakuru gusa. Yakoraga nk’icyicaro cy’itumanaho n’icengezamatwara ry’igisirikare cya Irani,” yagize ati:Na ho Minisitiri w’ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko IRIB ari “urwego rutangaza icengezamatwara no kugomesha rw’ubutegetsi bwa Irani”, bityo kuba ryaragabweho igitero bikaba bifite “impamvu z’ubwirinzi”.
Kuva ku WA gatanu, Israel yatangije ibitero byo mu kirere bigamije gusenya gahunda ya nikleyeri ya Irani n’ibikoresho byayo bya misile. Irani nayo yihimuriye ku WA mbere nijoro, irasa misile mu turere tune tw’amajyaruguru no hagati muri Israel. Igisirikare cya Israel cyemeje ko byahitanye abantu 8, abandi benshi barakomereka.
Muri icyo gihe cy’amasaha 72 y’intambara, Minisiteri y’Ubuzima ya Irani yatangaje ko abahitanywe n’ibitero bya Israel bamaze kugera kuri 224, naho abakomeretse bakaba barenze 1,200.
Na ho Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel byatangaje ko mu minsi itatu yahise, ibitero bya Irani byishe abantu 24 muri Israel ndetse bigakomeretsa 592.
Mu gihe igitero cyari kimaze kuba, Peyman Jebelli, Umuyobozi wa IRIB, yagaragaye kuri televiziyo afashe urupapuro rwamennye amaraso, avuga amagambo akomeye:
IRIB ntigushijwe. Tuzakomeza kugeza ku musozo, duhanganye n’uwaduteye.”Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Irani, Esmail Baqai, nawe yamaganye igitero, agishinja kuba *”igikorwa cy’ububisha kandi kiganisha ku cyaha cyo mu ntambara”.
Ibi bibazo bibaye mu gihe hibazwa ku ikoreshwa ry’ibigo by’itangazamakuru mu nyungu za gisirikare. Nubwo amategeko mpuzamahanga abuza kugaba ibitero ku bikorwa by’abasivile, Israel ishimangira ko IRIB yarenze imbibi z’itangazamakuru isanzwe, iba igikoresho cy’intambara.
Iki gitero gishobora kuba intangiriro y’iyongera ry’ubukana bw’intambara hagati ya Israel na Irani. Kandi biragaragara ko ibikorwa by’itangazamakuru bisanzwe biba ku isonga ry’ubutumwa bw’intambara, bikibazwaho uruhare mu bushotoranyi cyangwa mu gutanga amakuru ashyigikira ubutegetsi.
Birakwiye ko abasesenguzi, abanyamakuru n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu bakomeza gukurikirana ibi bikorwa, cyane cyane ku bijyanye n’uburenganzira bwo gutangaza amakuru mu bihe by’intambara.