Ku wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, abaganga bo mu bitaro bikuru bya Kaminuza ya Kigali (CHUK) bakoze igikorwa kidasanzwe cyo gukuramo igiceri cyari kimaze ukwezi mu gifu cy’umwana w’amezi 18, bakoresheje uburyo bwa endoscopy.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Uburyo bwa endoscopy ni ubuhanga bugezweho bukoresha akuma gafite camera binyuze mu kanwa, budasaba kubaga umurwayi.
Nyina w’uwo mwana yatangaje ko mbere yabwiwe ko umwana azasabwa kubagwa kugira ngo igiceri gikurwemo.
Ariko, abaganga b’inzobere mu ndwara zo mu gifu no mu mara (Gastroenterology) babashije kugikuramo mu buryo bwihuse kandi butarimo kubaga, bityo umwana ararokoka nta ngaruka ziturutse ku kubagwa.
Ubuvuzi bukoresha endoscopy ni bumwe mu buryo bugezweho butuma abarwayi bavurwa neza kandi bakagira igihe gito cyo gukira, bakanagira ububabare buke ugereranyije n’ubwo kubagwa. CHUK ivuga ko izi serivisi zikomeje kugaragaza umusaruro ukomeye mu buvuzi bw’u Rwanda.
Iki gikorwa ni ikimenyetso cy’iterambere mu buvuzi nyarwanda, by’umwihariko mu gukoresha ikoranabuhanga ritangiza umubiri, kandi kizatanga icyizere ku miryango n’ababyeyi bafite abana bagira ibibazo nk’ibi.




