U Rwanda ni kimwe mu bihugu 12 byamaganye ishyirwaho ry’ubutegetsi bw’inyongera mu bice byafashwe na M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), bubangikanye n’ubwa leta isanzwe.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Ibi byagarutsweho mu myanzuro yafatiwe mu nama ya 12 y’abayobozi bakuru b’urwego rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye muri RDC no mu karere – ruzwi nka Mécanisme régional de suivi de l’Accord-cadre pour la paix, la sécurité et la coopération pour la RDC et la région. Iyo nama yabereye i Entebbe muri Uganda ku wa gatatu, iyobowe na Perezida Yoweri Museveni.
Iyo nama yitabiriwe n’ibihugu birimo u Burundi, Angola, Repubulika Iharanira Congo, Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani, Sudani y’Epfo, Zambia, Afurika y’Epfo, ndetse n’u Rwanda, rwari ruhagarariwe na James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Na ho Repubulika IharaniraDemokarasi ya Congo (RDC) yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba.
Mu gihe urwego rw’akarere rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ku gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’akarere kacyo rwasohoye imyanzuro y’iyi nama, ku ruhande rw’Ihuriro rya AFC/M23 ibyemezo byafashwe ntibizigera bihungabanya cyangwa bihindura aho abasirikare b’Ihuriro bahagaze ku rugamba ndetse nta shingiro bifite mu by’ukuri biri kuba mu burasirazuba bwa DRC.
U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu 11 byari bihagarariwe muri iyo nama yabereye i Entebbe, bwashyize umukono ku mwanzuro wamagana “gufata ubutaka no gushyiraho ubutegetsi bubangikanye” n’ubwa leta ya Kinshasa, bikorwa n’Ihuriro rya AFC/M23.
Gusa abasesenguzi batandukanye bavuga ko ari ugushaka kwirengagiza impamvu z’ukuri zatumye abaturage bo mu burasirazuba bifatanya n’Ihuriro mu kwiyubakira ubuyobozi burengera inyungu zabo.
Nubwo nta tangazo ryihariye ryahise ritangwa ku mugaragaro n’Ihuriro rya AFC/M23, umwe mu bayobozi baryo waganiriye n’umunyamakuru wacu utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko “ibyo bihugu byashyize umukono ku mwanzuro bazi neza ko ntacyo bizahindura ku mikorere yacu. Twateye imbere mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo, kandi turacyafite icyizere n’inkunga byabo.”
Uwo muyobozi yakomeje avuga ko “igihe abanyamahanga bashyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa bushingiye kuri ruswa, ku ivangura n’iyicwa ry’inzirakarengane, natwe duhamya ko dufite inshingano zo kurengera abaturage bacu no kubahesha ijambo.”
Icyayunguye benshi muri iyi nama nuko u Rwanda rushyirwa mu bagize uruhare mu gufasha AFC/M23 rwafashe uriya mwanzuro, ibintu abasesenguzi bemeza ko ari igitutu cy’abanyamahanga n’impamvu za dipolomasi.
Ariko nk’uko byagaragajwe n’abari mu nama, ruhagarariwe na James Kabarebe, u Rwanda ntirwahise rutangaza impinduka z’imikoranire n’Ihuriro, kandi ntirwigeze ruvuga ko rusubiye ku cyo rwemera nk’ukuri: ko ibyo AFC/M23 irwana ari ukubera akarengane k’abo ihagarariye.
Umunyapolitiki akaba n’umusesenguzi muri pilitiki y’akarere, Prof. Jason Stearns, yavuze ko “biragoye kumenya aho bigana”, ariko yemeza ko “mu biganiro byihariye na bimwe mu bihugu by’abaterankunga, u Rwanda rugikomeje gushyigikira AFC/M23 kubera impamvu irwanirira.”
Ibi byose bibaye, mu gihe mu cyumweru gishize havuzwe uruzinduko rwa Joseph Kabila i Goma, ahakomeje kuba icyicaro gikomeye cy’Ihuriro rya AFC/M23.
Nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa na sena ya DRC, ashinjwa gukorana n’Ihuriro rya AFC/M23, Kabila yagaragaje ko yiteguye kwifatanya n’abashaka impinduka. Yamaganye ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, abwita ubw’igitugu bwibasira abaturage.
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Igihe kirageze ngo dusimbuze igitugu n’imiyoborere idashishoza, tukubaka igihugu cy’ubworoherane, ubwubahane n’iterambere risangiwe.”
Mu gihe amahanga yagiye atangaza imyanzuro itandukanye kuri AFC/M23, abaturage bo mu bice biri mu maboko y’abasirikare bayo bakomeje kwishimira ubuyobozi bwashyizweho.
Ahenshi havugwa iterambere ryihuse mu mutekano, imiyoborere, n’ubutabera. Aha ni ho Ihuriro ryubakiye umusingi uhamye ubarinda ibitero by’inyeshyamba nka FDLR, Wazalendo ingabo z’u Burundi n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama iherutse, kimwe n’izindi zabaye mbere, yagaragaje kutagira ubushobozi bwo kuvuga ku bibazo nyakuri by’akarengane n’ivangura rishingiye ku moko rikomeje guteza intambara muri DRC.
Aho kugaragaza ubufasha bw’ingenzi Ihuriro rya AFC/M23 ritanga mu kurinda uburenganzira bwa muntu, abategetsi bakomeje kuvuga amagambo y’amahoro batitaye ku mibabaro y’abaturage.
AFC/M23 izakomeza ibikorwa byo kurinda ubusugire n’uburenganzira bw’abaturage bayo, ndetse n’ubundi ari abaturage ubwabo bakomeje kugaragaza ko bafite icyizere n’icyifuzo cyo kugumana n’ubutegetsi bwubakiye ku mutekano n’iterambere.