Ni Kadahwema ya Kagame: Dr. Mukwege yashimangiye ko Kabila akoreshwa n’u Rwanda

Umuganga wamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga ndetse unazwi mu ruhando rwa politiki, Dr. Denis Mukwege, yongeye kuvuga amagambo asebya Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko yaba akoreshwa n’u Rwanda, ibirego abasesenguzi batari bake bafata nk’ibinyoma byubakiye ku nyungu za politiki z’abo muri Kinshasa. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, ubucuruzi (E-Commerce), cyangwa NGO,
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Ibi Dr. Mukwege yabitangarije mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’Abafaransa France 24, aho yashimangiye ibivugwa na guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi ko Kabila yaba ari “kadahwema ya Kagame”.  

Nyamara, ibyatangajwe n’uyu muganga bikomeje kunengwa n’abarebera hafi ibibera muri RDC, bavuga ko ari ugushaka guharabika ibikorwa bigamije amahoro n’ubwiyunge biri gukorwa n’ihuriro rya AFC n’abayobozi baryo barimo n’uwahoze ari Perezida Kabila. 

Kuva ku cyumweru gishize, Joseph Kabila ari i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, agace kari mu maboko ya M23, ariko kazwi na none nk’ahari umutekano ugereranyije n’ahandi muri RDC kubera uburyo AFC yashyize imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kugarura ituze mu baturage bari barahunze. 

Mu gihe bamwe mu banyapolitiki b’i Kinshasa bakomeje kuvuga ko Kabila afite imigambi mibi, bamwe mu batuye mu burasirazuba bwa Congo bamubonamo umuyobozi ushaka kumva ibibazo byabo byirengagizwa na Leta ya Kinshasa.  

Hari n’amakuru avuga ko Kabila yahuye n’abayobozi ba AFC baganira ku nzira z’amahoro arambye no kugarura icyizere mu baturage. 

Mukwege, mu guhakana ibyo bikorwa, yagize ati: “Kabila ntabwo yigeze yamagana Perezida Kagame, kandi yarinjiye i Goma anyuze mu Rwanda. Ibyo ni ibimenyetso.” 

Ariko abasesenguzi b’akarere bavuga ko gukorana n’abaturanyi atari icyaha, ahubwo ari intambwe y’ingenzi mu gushakira amahoro akarere kamaze imyaka irenga 20 karangwamo umutekano muke. 

Kabila yanenzwe kandi kuba yaranemeye ko Félix Tshisekedi aba Perezida muri 2018, ariko abarwanashyaka ba AFC n’abandi bafata icyo gikorwa nk’ubwiyunge bwa politiki bwarinze igihugu kugwa mu ntambara y’amatora. 

AFC n’abarwanashyaka bayo bavuga ko ibyo Mukwege n’abandi bavuga bitari bikwiye kwirengagiza ko abaturage bo mu burasirazuba ari bo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo abo bumva babahagarariye, aho kubaterwa n’ibitekerezo bya Kinshasa cyangwa Paris. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *