Nyuma y’imyaka myinshi asa n’uwacecetse, Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye kugaragara mu ruhando rwa politiki, none kuri ubu ni umwe mu bantu bari kuvugwa cyane mu biganiro by’ibanga bibumbatiye impinduka ikomeye muri Congo.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Inama rukokoma yabereye i Goma yahuje Kabila n’abayobozi b’ihuriro rya AFC/M23, yemeje benshi ko ibihe bikomeye biri imbere, kandi ko uko byagenda kose, “nta kizatungurana”.
Amakuru aturuka ahantu hizewe aravuga ko Kabila yamaze kwemera kutongera gukorana na Leta ya Perezida Félix Tshisekedi, ndetse ko yagaragaje ubushake bwo kuba ku ruhande rw’impinduka irimo gutegurwa n’ihuriro AFC/M23 n’indi mitwe ya politiki n’igisirikare yiyunze kuri ryo.
Aya makuru agera kuri KIVU PRIDE avuga ko uyu wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze gukorana inama rukokoma n’abayobozi ba AFC/M23 ndetse n’abantu be ba hafi.
Bivugwa ko mu minsi micye Joseph Kabila afite gahunda yo kuzerekana ibyo ateganya gukora doreko ubu adacana uwaka na leta ya Kinshasa.
Ibi byemezwa kandi n’andi makuru y’iperereza yagaragaje ko hari abasirikare, abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano bagikurikiza amabwiriza ya Kabila, bamufata nk’”umuyobozi w’ukuri”, mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kunengwa n’abaturage.
Perezida wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yaherutse gutangaza ko igihe cyo gusaba leta ya Kinshasa ibisubizo cyararangiye. Mu ijambo rye ryumvikanishije ubutwari n’ubushake bwo guhindura ibintu, yavuze ko ihuriro ryahisemo inzira yo kwikiza ubutegetsi bw’igitugu butita ku mibereho y’abaturage.
Ati: “Nta bisubizo turi gusaba leta ya Kinshasa. Urwego rwo gusaba twararurenze. Ubu turi abantu babohora ahaboshywe.”
Aya magambo afatwa nk’imbarutso y’intambara ya politiki n’iy’igisirikare, AFC/M23 ikaba yashimangiye ko igihe kigeze ngo impinduka zisakare hose, harimo na Kinshasa.
Kubera umutekano mwiza ugereranyije no mu bindi bice bya RDC, Goma yabaye igicumbi cy’ihuriro AFC/M23 ndetse n’abatavuga rumwe na Leta. Ni na ho Kabila yahuririye n’abayobozi b’ihuriro, barimo Corneille Nangaa, wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora, ubu akaba Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro.
Nangaa yagize ati: “Kabila yagarutse mu gice cy’igihugu kidakandamiza abanyapolitiki, kidahanisha abantu urupfu, kidashinjanya amoko n’urwango. I Goma hari ubwisanzure, demokarasi, no guharanira ukuri.”
Iri jambo ryahise rishimangirwa na Col. Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, wavuze ko Kabila ari “umusirikare wa rubanda”, udaheranwa n’ubusumbane, ubusambo n’ivangura rishingiye ku nyungu z’agatsiko kari ku butegetsi.
Mu gihe ibikorwa bya AFC/M23 bikomeje kugera kure mu turere twa Rutshuru, Masisi na Goma, abayobozi b’iri huriro batangaje ko Kinshasa ari yo ikurikira.
Mu butumwa bushya, Nangaa yagize ati: “I Goma ni ho hatangiriye urugendo rwo kubaka Congo nshya. Twahagurukiye kurwanya agatsiko kigaruriye ubutegetsi i Kinshasa, gakoresha urupfu, ruswa n’ivangura.”
Byongeye, yemeje ko abaturage b’i Kinshasa batagomba gukomeza kuba imbohe z’ubuyobozi bwamunzwe n’inyerezwa ry’umutungo, gutoteza abatavuga rumwe na bwo no gukoresha imiryango mpuzamahanga mu gucecekesha ukuri.
Iyo usesenguye imvugo z’abayobozi ba AFC/M23, ukazihuza n’ibikorwa by’imyitozo ya gisirikare biri gukorerwa mu duce dutandukanye, ndetse no guhura kwa Kabila n’abahoze ari abasirikare bakomeye, ukongeraho n’inama rukokoma yamuhuje n’abayobozi ba AFC/M23 biratanga ishusho y’uko hari igikorwa gikomeye kiri gutegurwa.
Umwe mu basesenguzi waganiriye n’umunyamakuru wa KIVU PRIDE yabivuze ati: “Iyi nama ya Rukokoma yagaragaje ko Coup D’État itazatungurana!”