Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yikuye burundu mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), nyuma yo kumara igihe kinini ibangamirwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu miyoborere y’uwo muryango.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Uyu mwanzuro wafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kamena 2025, nyuma y’Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu bigize CEEAC yabereye i Malabo muri Guinée Équatoriale.
Mu itangazo ryasohowe n’u Rwanda, rivuga ko uburenganzira bw’iki gihugu bwo kuyobora CEEAC bwateshejwe agaciro ku bushake, hagendewe ku nyungu za RDC n’ibihugu bikorana na yo. U Rwanda nirwo rwari rugeze ku mwanya wo kuyobora uyu muryango, hakurikijwe uburyo bw’ihinduranyamwanya buteganywa n’ingingo ya 6 y’amasezerano shingiro ya CEEAC. Gusa RDC yanze kubyubahiriza, irwigizayo ku mugaragaro.
Si ubwa mbere RDC ishinjwa n’u Rwanda kugerageza kurukura mu bikorwa bya CEEAC. Mu kwezi kwa kabiri 2023, u Rwanda rwahejwe mu nama ya 22 y’uyu muryango yabereye i Kinshasa, ku mabwiriza ya Perezida Félix Tshisekedi wari uyoboye CEEAC icyo gihe. Ibyo bikorwa u Rwanda rubifata nk’ingaruka z’igitugu n’ivangura bitesha agaciro amahame y’imikoranire n’ubufatanye nyafurika.
U Rwanda rugaragaza ko ibikomeje gukorwa na RDC bihabanye n’indangagaciro z’uyu muryango, bigasiga icyasha umwuka w’ubufatanye, ukwizerana n’iterambere rirambye.
Ku wa 4 Kamena 2025, habaye inama y’abaminisitiri bo muri CEEAC igamije kunga ubumwe hagati y’u Rwanda na RDC, ariko ntacyo yagezeho. RDC yakomeje gutsimbarara ku mugambi wo kwitambika ubuyobozi bw’u Rwanda, ari na byo byabaye imbarutso y’icyemezo cyo kuvamo burundu.
CEEAC (Communauté Économique des États de l’Afrique Centrale) ni umuryango ushyize imbere iterambere ry’ubukungu n’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize Afurika yo Hagati. Ugizwe n’ibihugu 11: Angola, Cameroun, Centrafrique, Tchad, Congo-Brazaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Équatoriale, São Tomé na Principe, u Burundi n’u Rwanda rwari urunyamuryango kugeza ku wa Gatandatu.