Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yahakanye amakuru avuga ko umugore we, Brigitte Macron, yamukubise urushyi. Yatangaje ko ayo makuru ari ibihuha ndetse ko abantu bari gukwirakwiza ibitari ukuri ku mubano we n’umugore we.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Ku wa Mbere, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza Macron ari kumwe na Brigitte ku kibuga cy’indege cya Hanoi muri Vietnam, aho bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu bice byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Aziya. Muri ayo mashusho, hari aho bigaragara nk’aho Brigitte amukubise urushyi mu maso.
Perezida Macron yagaragaye asa n’uwiyumanganya nyuma y’icyo gikorwa, mbere y’uko bombi basohoka mu ndege.
Perezidansi y’u Bufaransa yahakanye ayo mashusho ivuga ko ari amahimbano, ariko ibinyamakuru bikomeye byo mu Bufaransa byemeje ko ayo mashusho atari ay’ibinyoma.
Hari n’umwe mu bari bari kumwe n’uyu muryango wavuze ko habayeho ukutumvikana hagati ya Macron na Brigitte mbere y’uko ibyo bibaho, nubwo atatanze amakuru ahagije.
Macron, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uwo munsi, yasobanuye ko we n’umugore we bari barimo gukina nk’uko bakunze kubikora.
Yagize ati: “Twari turimo dukina, nk’uko dusanzwe tubikora rimwe na rimwe.”
Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere abantu batanga ibisobanuro bitari byo ku mashusho ye.
Ati: “Hari abigeze kuvuga ko nasangiye n’abandi banyapolitiki igikapu kirimo Cocaine, abandi ngo narwanye na Perezida wa Türkiye. Ubu ngo umugore wanjye yankubise… ibi byose ni ibinyoma. Abantu bakwiye guharura inzira y’ukuri.”
Emmanuel Macron w’imyaka 47 amaze imyaka irenga 15 abana na Brigitte Macron w’imyaka 72, wahoze ari umwarimu we.
Uyu mukunzi we amurusha imyaka 25. Kuva batangiye kubana, hari ibihuha byinshi byagiye bivugwa kuri bo, harimo n’ibirebana n’imiterere y’igitsina cya Brigitte, byose bakomeje guhakana.