Trump yasibye inzira: Ibihugu 12 birimo RDC Na Iran byakuwe ku rutonde rwabemererwa kwinjira muri Amerika

Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye itegeko rishya ribuza abaturage b’ibihugu 12 kongera kubona uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika. Iri tegeko ryashyizweho umukono mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025.

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, ubucuruzi (E-Commerce), cyangwa NGO,
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Ibyo bihugu birimo: Afghanistan, Birmanie, Tchad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Guinea Equatorial, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudan, na Yemen.

Mu byavuzwe ku mpamvu RDC yisanze kuri uru rutonde, Perezida Trump yagiye yumvikana ayishinja kuba ari igihugu kirangwamo ikoreshwa rikabije ry’ibiyobyabwenge n’abaturage bajya bafungwa kenshi, ibintu byatumye na yo ishyirwa ku rutonde.

Ibi bihugu 12 byiyongereye ku bindi 7 byari bisanzwe bifitanye ikibazo n’Amerika: Cuba, Burundi, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan, na Venezuela, aho abaturage babyo basanzwe babujijwe kwinjira muri Amerika kubera ibibazo bitandukanye birebana n’umutekano n’imiyoborere.

Ku bijyanye n’u Burundi, igihugu cyatangiye kurebwa nabi n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kuva mu mwaka wa 2015 ubwo habaga imyigaragambyo yamagana manda ya gatatu y’uwari Perezida Pierre Nkurunziza. Iyo myigaragambyo yaje kuvamo imvururu zikomeye zahitanye abasivili benshi. Inzego z’umutekano z’igihugu zarashe ku bigaragambya, ibintu byashinjwe guhutaza uburenganzira bwa muntu.

Ibi byatumye ibihugu by’iburengerazuba, harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitangira gufatira u Burundi ibihano bikakaye, birimo guhagarika inkunga no gushyira abaturage babwo mu mabwiriza ababuza kwinjira muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *