Mu gihe amahanga akomeje gutangarira uko Umujyi wa Goma wabaye icyitegererezo cy’ituze n’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ihuriro AFC/M23 ryakiranye n’ibyishimo byinshi kugaruka kwa Joseph Kabila Kabange, wahoze ayobora iki gihugu.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Ni igikorwa iri Huriro ryavuze ko cyerekana gushira ubwoba, guharanira ukwishyira ukizana n’ihurizo ryihariye rigaragaza ko Goma ari rwo rugero rushya rwa Demokarasi ya Congo yifuza.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Bwana Corneille Nangaa, yatangaje mu ijwi ryuje icyizere ko “Twakiriye Perezida Joseph Kabila nk’umwe mu Banye-Congo bakunda igihugu, kandi bahisemo gufatanya n’abandi mu rugamba rwo kubaka amahoro, kurwanya ivangura no gusana igihugu cyashegeshwe n’inzira mbi z’ubutegetsi bw’igitugu.”
Ihuriro rya AFC/M23 ryavuze ko ritigeze rishidikanya ku cyerekezo cya Kabila, rikanamushimira kuba yarirengagije iterabwoba rya Leta y’i Kinshasa, akagaruka mu gihugu cye, aho yahisemo kugana aharangwa n’ituze, umutekano n’ubwisanzure.
Corneille Nangaa yagize ati: “Ntibisanzwe kubona uwigeze kuyobora igihugu, wambuwe ubudahangarwa n’ubutegetsi buriho, agira ubutwari bwo gutahuka, ahitamo kuza aho abaturage bavuga ko hari amahoro nyayo. Ibyo byonyine ni ubutumwa bukomeye ku bandi banyapolitiki bacitse intege.”
Ku bwa Nangaa, AFC/M23 si umutwe wa gisirikare gusa nk’uko bamwe bakomeza kubivuga, ahubwo ni ihuriro riharanira ko abaturage bivanamo ubwoba, bagasubirana icyizere, kandi bagahabwa ijambo mu gihugu cyabo.
Yibukije ko kuva muri Gashyantare 2025, Goma yakiriye intumwa nyinshi zirimo iza politiki, iz’amadini, ndetse n’izindi mpuguke, zose zihamya ko hari impinduka nziza zabayeho.
Ati: “Goma ni umurwa wa Demokarasi. Abavuga ko turi abarwanyi ntibadukurikiranira hafi. Turi abarwanyi b’amahoro n’ubwisanzure.”
Nangaa yakomeje ashimangira ko Goma ari agace kahindutse icyicaro cy’amahoro, aho nta vangura, nta ruswa, nta mvugo z’urwango bihaba.
Yahamije ko AFC/M23 yitangiye abaturage, kandi ifite icyerekezo kirambye cyo kubaka RDC nshya, aho buri Munyekongo yumva ko afite agaciro, hatitawe ku moko cyangwa inkomoko ye.
AFC/M23 yashimangiye ko Kabila ari urumuri kuri bagenzi be batarasubira mu gihugu kubera iterabwoba n’igitutu cya politiki. Iri Huriro ryaboneyeho gusaba abandi banyapolitiki n’impunzi z’Abanyekongo bari hanze y’igihugu kuza kwifatanya n’abaturage ba Goma, bakubaka igihugu cyabo mu bwisanzure no mu mwuka wa Demokarasi nyayo.
Nangaa ati: “Kabila atwigishije ko gukunda igihugu biruta ubwoba. Ibyo yakoze ni igikorwa cy’indashyikirwa. Tumwifurije gukomeza gutanga umusanzu we mu nzira nshya twatangiye yo kunga Abanyekongo.”
Ihuriro AFC/M23 ryasabye amahanga, sosiyete sivile n’abandi banyapolitiki bo muri RDC kutagendera ku binyoma bimaze imyaka byisiga isura mbi umujyi wa Goma n’uturere ifitemo ijambo.
Iri huriro ryavuze ko igihe kigeze ngo isi imenye ko hari igice cya Congo cyamaze gukira indwara y’ivangura, urwango, ubusahuzi n’iterabwoba.
Nangaa ati: “Turi abarwanyi b’amahoro. Dushaka ko ijwi rya buri wese ryumvikana. Dushaka RDC ihamye, itekanye kandi irangwa n’ubutabera kuri bose.”