Umuhanzikazi Asinah yakubitiwe i Kigali, ahita yitabaza RIB

Umuhanzikazi Asinah, umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye mu myidagaduro y’u Rwanda, yatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gukubitwa n’umugabo bivugwa ko ari Umunya-Eritrea.

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, ubucuruzi (E-Commerce), cyangwa NGO,
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2025, aho amakuru agera ku bitangazamakuru avuga ko Asinah yakubitiwe ahantu hataramenyekana neza mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru twamenye ni uko uyu muhanzikazi yahise ajya kwa muganga kugira ngo yitabweho ku bikomere yagize, ndetse nyuma yaho ahita yegera RIB atanga ikirego cye.

Umwe mu Bantu ba hafi ya Asinah yabwiye itangazamakuru ko ikibazo gishingiye ku makimbirane yagiye agaragara hagati ye n’uwo mugabo, ariko ibintu bikaza gufata indi ntera ubwo byavaga mu magambo bigakurura ihohoterwa rishingiye ku mubiri.

Ubuyobozi bwa RIB ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’iki kibazo, ariko amakuru yizewe aturuka imbere muri uru rwego yemeza ko dosiye yamaze kwakirwa kandi iperereza rikaba ryatangiye.

Asinah azwi cyane mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo ndetse n’izivuga ku rugendo rw’abakobwa b’Abanyarwandakazi b’iki gihe. Uretse ibikorwa bye bya muzika, akunze kugaragara no mu bikorwa bijyanye n’imideli n’itangazamakuru.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba uregwa yaba yatawe muri yombi cyangwa niba hari izindi nzego zafashwe ku rwego rw’amategeko.

Turakomeza gukurikirana iyi nkuru kugira ngo tubagezeho ibivamo byose uko bigenda byisuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *