Mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba ingorabahizi, amakuru aturuka mu karere ka Mikenke yemeza ko hafashwe umukobwa ucyekwaho ubutasi no kuba yari yoherejwe kwica Gén. de Brigade Sematama Charles, ukuriye Twirwaneho izwiho kuba irengera Abanyamulenge.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Uyu mukobwa, utaramenyekana amazina, yafatiwe muri Centre ya Mikenke ubwo yashakaga uko yabona nimero ya telefoni ya Général Sematama, agendeye ku basirikare ba Twirwaneho.
Amakuru aturuka ahabereye ibi avuga ko yifashishije umwe mu bagore bajya bagemurira abasirikare ba Twirwaneho ibikoresho, amwizeza $500 naramuka amuhaye iyo nimero.
Uyu mugore wagaragaje amakenga, yahise abimenyesha bamwe mu basirikare ba Twirwaneho, bihita bituma bashyiraho umutego maze umukobwa afatwa agikora iperereza.
Mu ibazwa, yemeye ko yaryamye ku kigo cya gisirikare cy’Ingabo z’u Burundi na FARDC kiri kwa Colonel Nyamusaraba, ashimangira ko ari bo bamwohereje.
Ibi bivuze ko Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) n’izo mu Burundi zishobora kuba ziri inyuma y’uyu mugambi wo kwivugana Sematama, umugabo waje gusimbura Gén. Michel Rukunda alias Makanika, wishwe muri Gashyantare uyu mwaka mu gitero cya drone cyagabwe na FARDC.
Makanika, wigeze kuyobora Twirwaneho, yari umwe mu bayobozi b’ingabo z’Abanyamulenge bakomeye mu guhangana n’igitugu no kurengera uburenganzira bw’abo mu bwoko bwabo. Nyuma y’urupfu rwe, Twirwaneho yahise itangaza ku mugaragaro ko yinjiye mu Ihuriro rya AFC, ribarizwamo M23.
Gén. Sematama ubu ni we uyoboye ingabo z’Abanyamulenge zibarizwa muri AFC, bityo bikaba byerekana impamvu ashobora kuba ku rutonde rw’abagomba kwicwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’inshuti zabwo zo mu Karere.
Ibi bitero bigaragara nk’urugamba rushingiye ku butasi bigamije guca intege Twirwaneho no gukoma mu nkokora ubufatanye bwayo na M23 muri AFC.
Gusa, uko bigaragara, uwo mugambi ntiwabashije kugerwaho, ndetse byongera kwerekana uburyo ibikorwa bya gisirikare n’iperereza bikomeje kwiyongera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.