Umuziki mpuzamahanga urakura mu Rwanda: Coach Gaël avuga kuzana Chris Brown i Kigali

Umwe mu bashoramari bakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, Coach Gaël, yatangaje ko ari mu myiteguro yo kuzana umuhanzi mpuzamahanga Chris Brown mu Rwanda. Ibi yabinyujije mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yasabye Abanyarwanda kuzirikana ijambo yavuze.

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, ubucuruzi (E-Commerce), cyangwa NGO,
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Mu butumwa bwe, Coach Gaël, washinze inzu itunganya ibikorwa by’abahanzi yitwa 1:55AM, yagize ati: “U Rwanda rurafunguye, ngiye kuzana Chris Brown hano. Muzirikane ijambo ryanjye.”

Iyi nkuru ije mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura isura yarwo ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bikorwa binyuranye by’ubuhanzi, imyidagaduro n’ubukerarugendo. Nubwo Coach Gaël atatangaje italiki nyayo cyangwa ibindi bisobanuro bijyanye n’iki gikorwa, ubu butumwa bwakiriwe n’abantu benshi nk’igihamya cy’uko umuziki nyafurika ukomeje gufungurira amarembo abahanzi b’isi yose ku isoko ry’Afurika.

Chris Brown, uzwi cyane ku isi mu njyana ya R&B Na Pop, akunzwe n’imbaga y’abafana ku isi hose bitewe n’ubuhanga bwe mu kuririmba, kubyina no gutunganya indirimbo. Kuza kwe mu Rwanda byaba ari intambwe ikomeye mu guteza imbere imyidagaduro y’imbere mu gihugu no gukomeza guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku bikorwa bya muzika.

Ku ruhande rw’abakurikiranira hafi uruganda rw’imyidagaduro, hari icyizere ko iri serukiramuco cyangwa igitaramo kiramutse kibaye cyazana inyungu zifatika mu bukungu no mu kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu, abakunzi b’umuziki mu Rwanda n’akarere barimo gutegereza andi makuru arambuye kuri iki gikorwa, harimo igihe, aho kizabera ndetse n’uko amatike azaboneka.

Turacyakurikiranira hafi iyi nkuru kugira ngo tukugezeho amakuru yose agezweho uko azagenda atangazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *