Umwanzi duhanganye na we n’ubu turi mu biganiro – Muyaya wanakomoje ku igaruka rya Joseph Kabila.

Mu gihe ibice byinshi by’igihugu byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke, ruswa n’imiyoborere idakurikiza amategeko, kugaragara kwa Joseph Kabila Kabange i Goma, ahari ibikorwa bifatika bya AFC/M23, kwateye impaka mu bayobozi bo ku rwego rwa Leta.  

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, ubucuruzi (E-Commerce), cyangwa NGO,
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Mu buryo busa n’ubweruye, ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwahise butera hejuru, bushinja Kabila gushaka “kugarura ikibazo cy’imbere mu gihugu nk’aho cyatewe n’amahanga.”  

Gusa, abasesenguzi benshi babona ko iri ari iterabwoba risanzwe rikoreshwa n’ubutegetsi bushaka gukingira ikibaba uburangare bwabwo, aho guhangana n’impamvu nyakuri zituma abaturage bari kugana impande zindi nka AFC/M23. 

Patrick Muyaya, umuvugizi wa guverinoma, yatangaje ko “bamaze imyaka ibiri mu ntambara n’u Rwanda.”  

Ibi ariko byafashwe n’abatari bake nk’ubuhamya bugaragaza uburyo ubutegetsi buri mu rujijo, bwabuze aho buhera bushakira amahoro, ahubwo bukirirwa bushinja abandi aho kubazwa ibyo bwakoze.  

Ese koko u Rwanda ni rwo rwicisha abaturage, rusahura umutungo kamere, runyereza imishahara ya rubanda? Cyangwa hari abandi babigizemo uruhare? 

Mu ijambo rye rikomeye, Joseph Kabila yamaganye imiyoborere ya Tshisekedi, ayigereranya n’iy’abashaka kwigira “abami” birengagije Itegeko Nshinga, aho icyemezo cya Perezida kiba ari itegeko kirenze ayandi yose.  

Yagaragaje ko abaturage barimo kurushaho gusonza, kubura akazi, n’imibereho ikomeje gusubira inyuma.  

Abaturage bo mu Burasirazuba barabyumva neza: guverinoma y’i Kinshasa yarabatereranye, ahubwo AFC/M23 ni yo yababereye igisubizo mu bijyanye n’umutekano no kwishyira hamwe nk’Abanyecongo bafite icyerekezo. 

Aho kugira ngo ibitekerezo byubaka byatanzwe na Kabila byumvikane, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahisemo gutuka, gukwiza ibitutsi no kuvuga ko “ari umuntu wo mu bihe byashize.”  

Ariko se, ni nde wigeze wumva umuntu wo “mu bihe byashize” agaruka gutabara abaturage no gushaka ibisubizo by’amahoro? 

Muyaya yavuze ko “ntibakeneye abantu bagira uruhare rwa kabiri ku Rwanda.” 

Ibi nabyo ni ikimenyetso cy’uko hari abagomba kwinumira, ntibagire uruhare batanga mu kubaka igihugu. Abaturage ba Goma, Rutshuru, Masisi n’ahandi barabyumva ukuri: si uko AFC/M23 ari ikibazo, ahubwo ni igisubizo abaturage bamaze kubona batagishidikanya. 

Mu gihe ubuyobozi bwa Tshisekedi bukomeje gushinja abandi ibyo bwagombye kuba bukemura, abaturage bo bari gushaka uko bafata ejo heza mu biganza byabo.  

AFC/M23 ni umuryango w’Abanyecongo, uharanira amahoro, ubwisanzure n’iterambere. Kugaruka kwa Kabila i Goma ni ubutumwa bukomeye: igihe kirageze ngo igihugu gisubizwe mu biganza by’abagikeneye koko. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *