Urusaku rw’imbunda ni rwinshi: Uko byifashe mu gitero simusiga cy’Igisirikare cy’u Burundi kuri Twirwaneho na M23

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025, ishyamba rya Bijabo ryongeye kuba ikibuga cy’intambara nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iz’u Burundi ritangiriye igitero gikomeye muri ako gace.  

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, ubucuruzi (E-Commerce), cyangwa NGO,
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba avuga ko saa moya za mu gitondo ari bwo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwatangiye kumvikana mu buryo budasanzwe, ku buryo n’abaturage bo mu bice bya Mikenke bari kumva urwo rusaku rukomeye. 

Umuturage uturanye n’ishyamba rya Bijabo yagize ati: “Ego nukuri muri Bijabo batewe n’ingabo z’u Burundi. Ubu urusaku rw’imbunda ni rwinshi.” 

Bijabo, rimwe mu mashyamba manini yo mu misozi ya Mulenge, risanzwe rizwiho kuba ahantu hagoye kurwanira kubera imiterere yaryo y’imisozi ihanamye n’amashyamba y’inzitane.  

Abasesenguzi bavuga ko ari yo mpamvu ingabo zagabye igitero zatangiye kujujubya inkengero zaryo n’ibisasu aho kurinjira mo imbere, mu rwego rwo gucamo intege ababa barimo cyangwa kurikuramo abarwanyi bashobora kuba bihishemo. 

Ibimenyetso by’uko hari abarwanyi bashobora kuba bakihishe muri Bijabo ntibirashimangirwa ku mugaragaro, ariko hari amakuru avuga ko hari abashobora kuba bahungiye muri iryo shyamba. 

Igitero cya Bijabo kije gikurikira amakuru aheruka kuvugwa ku munsi w’ejo, yemezaga ko ingabo za FARDC zifatanyije n’iza FDLR, Wazalendo n’iz’u Burundi ziri gutegura ibitero byagutse ku duce dutuwe n’Abanyamulenge mu Mikenke na Rugezi. Ayo makuru yavugaga ko intandaro y’ibi bitero yaba ituruka ku mpande za Bijombo na Baraka. 

Ishyamba rya Bijabo riherereye mu bilometero bike uvuye muri Mikenke, rikaba riri hafi y’umuhana wa Kamombo, ahagenzurwa n’abarwanyi ba Twirwaneho, ndetse n’aka Nyamara. Ku rwego rw’ubutegetsi, riri mu gace ka Cyohagati muri teritwari ya Fizi, ahakomeje kuba indiri y’amakimbirane ashingiye kuri politiki, ubwoko no kugenzura ubutaka. 

Aho ibintu bigeze, haracyategerejwe itangazo ryemewe ry’inzego z’umutekano zombi. 

Inkuru turakomeza kuyikurikirana… 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *