Yafashwe afite ibimenyetso bikomeye: Uburyo umukobwa wo ku Ndondo ya Bijombo yabaye igikoresho cy’intambara y’amakuru hagati ya Leta ya Congo na Twirwaneho

Mu gace k’icyaro karangwa n’urusobe rw’imisozi n’intambara itarangira, umukobwa wo ku Ndondo ya Bijombo, muri grupema ya Kajembwe, yahindutse inkuru y’icyumweru. Uwo mukobwa uzwi ku izina rya Nyamanoro, yatawe muri yombi ku wa 28 Gicurasi 2025, akekwaho ubufatanyacyaha bwo gutegura igikorwa cyo guhitana bamwe mu bayobozi ba Twirwaneho, yiyemeje kurinda abaturage b’Abanyamulenge mu misozi ya Minembwe. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, ubucuruzi (E-Commerce), cyangwa NGO,
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Mu makuru yavugwaga, Nyamanoro ngo yari yahawe ubutumwa bwihariye: gushakisha nomero za telefone za bamwe mu bayobozi bakomeye ba Twirwaneho, cyane cyane Brigadier General Sematama, uzwi cyane mu karere nka Intare-Batinya.  

Izo nomero zifashishwa n’inzego z’umutekano za Leta ya Kinshasa ngo kugira ngo babagabeho ibitero hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones), nk’uko byigeze gukorwa ubwo Rukunda Michel Makanika yicwaga mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka. 

Amakuru ava mu Mikenke, aho Nyamanoro yafungiwe mu gihe cy’iminsi ibiri, agaragaza ko ubwo yafatwaga yavaga i Bijombo, aho bivugwa ko yari amaze iminsi avugana n’abantu bo muri Gumino, umutwe witwara gisirikare ufite amateka yo guhohotera abaturage b’Abanyamulenge. 

Yari afite nimero z’abantu b’ingenzi muri Gumino, ndetse bikavugwa ko ari bo bari bamuhaye iyo misiyo. Aha, ubushishozi bw’iperereza bwa Twirwaneho bwatangiye gutekereza ko ari igikoresho cyoherejwe na Leta ya Congo ikoresheje inyeshyamba za Gumino. 

Kuva aho Makanika yiciwe, amakuru y’ubutasi mu misozi ya Minembwe yagiye yiyongera. Leta y’i Kinshasa, aho kunyura mu nzira ya diplomasi n’ubwumvikane, yahisemo uburyo bwa gisirikare bwo gukusanya amakuru y’aho abarwanya Leta bihishe, bakoresheje ba maneko bo mu baturage basanzwe. 

Nyamanoro, umukobwa utigeze agaragara mu bikorwa bya politiki cyangwa igisirikare, yaba yaragurishije icyizere cye ku bihumbi bike by’amadolari cyangwa ku masezerano atazwi. Nubwo atigeze atangaza ibyo yemerewe, amakuru avuga ko “ibihembo” yahawe byari bimaze gutuma yemera gukora misiyo yahawe atazuyaje. 

Ku wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi, Nyamanoro yarekuwe atarangije n’iminsi itatu mu buroko. Impamvu z’irekurwa rye ziravugwa ko ari imbabazi yahawe n’abayobozi ba Twirwaneho nyuma y’ubusabe n’inyandiko z’abakuru b’imiryango ye. 

Nubwo amahoro yagarutse by’agateganyo mu duce twa Rugezi, Mikenke, na Centre ya Minembwe, amakuru aturuka mu bucukumbuzi bw’amakuru avuga ko Nyamusaraba, umuyobozi wa Gumino, yazamutse aturutse Bujumbura, atwaye ingabo nyinshi ziturutse mu Burundi. 

Nubwo bimeze bityo, n’abandi bahoze ari abarwanyi ba CNDD-FDD bari kumwe na we, bivugwa ko iyi nzira yo kuzana ingabo itari iy’amahoro, ahubwo igamije kugaba ibitero byo gutatanya ibirindiro bya Twirwaneho muri Bijombo no mu nkengero za Mikenke. 

Ku rundi ruhande, mu misozi ya Matanganika, Gitumba, na Kabanju, inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira amashyamba n’imisozi.  

Amwe mu makuru yemeza ko ibyo bikorwa byo gutwika biri gukorwa n’ingabo za Leta cyangwa abafatanyabikorwa bazo, bagamije gusenya ibirindiro bikekwaho guhishwamo abasirikare ba Twirwaneho cyangwa ibikoresho byabo.  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *