Usanase Shalon, wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky, yahishuye ko yigeze guhura n’akaga gakomeye ubwo abagore batatu bageragezaga kumusambanya ku gahato mu bwiherero bw’akabari barimo basohokeramo.
twandikire kuri WhatsApp: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Ibi yabivuze mu kiganiro Popcorn Podcast kinyura kuri YouTube, aho yagarutse ku buzima bwe bwihariye, imyitwarire ye kuri internet, ndetse n’ibibazo yagiye ahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Mu buhamya bwe, Jacky yavuze ko ubwo yari yinjiye mu bwiherero bw’akabari, yahise yisanga mu kaga ubwo abagore batatu bageragezaga kumufata ku ngufu.
Yagize amahirwe yo kwitwaza icupa ry’inzoga ryamufashije kwirwanaho no kwikiza abo bagore.
Yagize ati: “Abagore batatu bashatse kungirira nabi. Ariko nahise mbyitwaramo neza, nkoresha icupa ry’inzoga nari mfite. Njye iyo mpagurutse, sinasiga inzoga yanjye.”
Jacky yavuze ko atigeze atinya, ahubwo yahisemo guhangana n’abo bagore uko ashoboye. Yasobanuye ko kwitwaza icupa ry’inzoga ari byo byamuhaye amahirwe yo kurokoka icyo gikorwa kigayitse.
Uyu mukobwa akunzwe cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro kubera amagambo akakaye akunze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo byanatumye aherutse gufungwa iminsi mike, biturutse ku bikekwa ko byavuye ku byo yagiye avuga.